Imyidagaduro

Kagarara (Ashton Small) yamuritse igitabo “Muraho, Nitwa Kagarara”Umuhango witabiriwe n'ibyamamare

na Arsene Byiringiro September 26, 2026 10:59 PM 25 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Uwizeye Enock wamamaye nka Kagarara Ashton Small, yamuritse ku mugaragaro igitabo cye yise “Muraho, Nitwa Kagarara”, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 26 Nzeri 2026.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, barimo abahanzi n’abandi bafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, abayobozi, inshuti, abavandimwe ndetse n’abandi bashyigikiye Kagarara (Ashton Small).

Mu ijambo rye, Kagarara yavuze ko kugira ubumuga bitavuze kutagira inzozi, kutiga cyangwa kutagira uruhare mu kubaka igihugu, ashimangira ko umuntu ufite ubumuga ari nk’undi wese kandi ashobora kugera ku ntego ze.

Yasabye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubashyigikira, bakabaha amahirwe yo kwiga no kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye, kuko na bo bashoboye kandi bafite ubushobozi bwo kugera ku ntego zabo.

Umuhanzikazi Niyo Bosco yasusurukije abitabiriye uyu muhango, mu gihe Kimenyi Yves na Aime Gad na bo bari mu bitabiriye igikorwa cyo kumurika iki gitabo.

Sherrie Silver na we yari mu bitabiriye uyu muhango, ndetse Kagarara n’inshuti ye Sabrina bagaragaye bari kumwe ahabereye igikorwa muri Kigali Convention Centre.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, na we yari mu bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cya Kagarara .

Mu rwego rwo gushyigikira Kagarara no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, Umutoni Sandrine yaguze ibitabo bibiri.

Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir, baguze ibitabo 40 bya Kagarara Ashton Small, “Muraho, Nitwa Kagarara”, bifite agaciro ka miliyoni 1,4 Frw.

Aba bombi babikoze mu rwego rwo gushyigikira Ashton Small no gutera inkunga igikorwa cyo kumurika igitabo cye.

Nyuma yo guhura n'umunyamerika Ashton hall Kagarara Akomeje kugaragariza isi ko  gukoresha ubunararibonye bwe mu gutanga ubutumwa bushishikariza abantu bafite ubumuga kwizera ubushobozi bwabo, kwiga no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.


KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo