Abagabo bakennye ntibakwiye urukundo no mu bundi buzima -Kataleya and Kandle
Itsinda ry'abahanzikazi bo muri Uganda, Kataleya and Kandle bateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko abagabo bakennye badakwiye gukundwa n'inkumi, ndetse bo ku ruhande rwabo ntibashobora kwemera gukundana n'umugabo barusha ubushobozi bw'amafaranga.
Ibi batangarije mu kiganiro bagiranye na 'Sanyuka Tv', Kandle yavuze ko yakuze abona uburyo Mama we yavunikaga abashakira imibereho, bityo ko atifuza kongera kubaho ubuzima nk'ubwo cyangwa abana be bakazabubamo, ari nayo mpamvu ituma nawe akora cyane.
Ati: “Nkora cyane kugira ngo ntazababara, kandi nkora cyane kugira ngo nzagere ku mugabo wa nyawe.”
Mugenzi we Kataleya yunze mu rye, ashimangira ko umugabo ukennye bamuca inyuma, kabone n'ubwo baba bamukunda.
Ati: “Umugabo ukennye azababara cyane mu rukundo, kandi bishobora kurangira umugore amuciye inyuma n'ubwo baba bakundana.”
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo