Taikun Ndahiro yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Umunyamakuru Emmanuel Ndahiro uzwi nka Taikun Ndahiro akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku buyobozi.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2026, nyuma y’uko urukiko ruburanishije ikirego cye hagafatwa umwanzuro wo gufungwa byagateganyo.
Taikun Ndahiro, usanzwe uzwi mu mwuga w’itangazamakuru, akurikiranwe n’inzego z’ubutabera ku byaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku buyobozi. Urukiko rwanzuye ko akomeza gufungirwa muri gereza ya Mageragere mu gihe iperereza n’ibindi bikorwa by’ubutabera bikomeje.
Icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo ntigisobanura ko yamaze guhamwa n’ibyaha akurikiranyweho, kuko urubanza rutararangira kandi hakurikizwa ihame ry’uko umuntu afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubihamije burundu.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo