Imyidagaduro

B-Face yatwitse ifoto ya Big Fizzo, ateza urujijo ku ndirimbo ‘Sokwe’

na Arsene Byiringiro September 16, 2026 03:17 PM 24 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuraperi w’Umurundi B-Face On The Flo yongeye gutangaza abakunzi b’umuziki nyuma yo gushyira hanze amashusho amugaragaza atwika ifoto y’umuhanzi mugenzi we Big Fizzo, mu gihe ateganya gusohora indirimbo nshya yise ‘Sokwe’.

B-Face, umaze imyaka mu ruganda rw’umuziki w’u Burundi, yashyize ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga aherekejwe n’ubutumwa bwatumye benshi bibaza icyo agamije. Yagize ati: “Se rupfu yaje se muti ntashobora gukora. Urazi icabujije igikere kumera umurizo? S.O.K.W.E iri hafi.”

Iki gikorwa cyatumye havuka ibitekerezo bitandukanye mu bakunzi b’umuziki w’u Burundi, bamwe bakeka ko ‘Sokwe’ ishobora kuba indirimbo igenewe gusubiza Big Fizzo, mu gihe abandi babona ko ari uburyo bwo guteza amatsiko no kumenyekanisha umushinga mushya wa B-Face.

Big Fizzo ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Burundi, akaba aherutse gushyira hanze album ye yise ‘SOA’, iriho indirimbo zirimo ‘Niruze’, yakiriwe n’abakunzi b’umuziki.
Nk’uko byatangajwe n’urubuga Morning257, B-Face ari mu myiteguro yo gushyira hanze ‘Sokwe’, indirimbo ishobora kuba ifite aho ihuriye n’ubutumwa cyangwa ibikorwa bya Big Fizzo biheruka.

Kugeza ubu, B-Face ntaratanga ibisobanuro birambuye ku mpamvu yatumye atwika ifoto ya Big Fizzo cyangwa ku butumwa nyir’izina buri mu ndirimbo ‘Sokwe’. Abakunzi b’umuziki bakomeje gutegereza isohoka ry’iyi ndirimbo kugira ngo bamenye niba ari igisubizo cy’umuziki cyangwa niba ari uburyo bwo kwamamaza umushinga mushya.

Umuraperi w’Umurundi B-Face On The Flo yongeye gutangaza abakunzi b’umuziki

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo