Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Selena Gomez, yarezwe n’abashoramari batanu bashoye miliyoni 1.2 z’amadolari ya Amerika mu kigo cya Wondermind, bashinja iki kigo n’umwe mu bagishinze kutuzuza inshingano bari biyemeje.
Aba bashoramari bavuga ko Selena Gomez atagize uruhare rukwiye mu guteza imbere no kwamamaza Wondermind, ibintu bavuga ko byagize uruhare mu bibazo by’imari iki kigo cyaje guhura na byo.
Wondermind ni ikigo cyashinzwe na Selena Gomez afatanyije n’abandi, barimo nyina. Iki kigo cyashyizweho kigamije guteza imbere ibiganiro, ubukangurambaga n’amakuru ajyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Abashoramari bavuga ko amafaranga bashoye atagize umusaruro bari biteze, bityo bakaba baragejeje ikibazo cyabo mu nkiko. Basabye ko basubizwa miliyoni 1.2 z’amadolari bashoye muri Wondermind.
Uretse ayo mafaranga, banasabye kandi indishyi zijyanye n’ibyo bavuga ko bangijwe ndetse n’amafaranga bakoresheje mu manza.
Icyakora, ibyo birego ni ibivugwa n’abashoramari, kandi ikibazo kiracyari mu nzira z’amategeko. Urukiko nirwo ruzagena niba ibyo bashinja Selena Gomez na Wondermind bifite ishingiro.
KWIHANGANA Emmanuel / Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!