LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:28 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:28 AM
LIVE

Byamusabye imyaka ine kugirango atsindire umutima wa Nyambo -Richard Uwiragiye 

Byamusabye imyaka ine kugirango atsindire umutima wa Nyambo -Richard Uwiragiye 

Uwiragiye Richard usanzwe utamenyerewe mu Itangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga yahishuye uburyo yakoresheje kugirango yisange mu rukundo na Nyambo.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Amen Babu ukorera Ikinyamakuru RUA Rwanda k'umuyoboro wa YouTube ubwo aba bombi bari baje mu kiganiro nyuma yo gusezerana mu murenge wa Nyarugenge nk'umugore n'umugabo.

Yatangaje ko byamufashe imyaka ine binyuze mu gusenga, kwizirika no kwizera kugirango Nyambo abe umukunzi we by'akaramata.
Yagize ati:

"Menya Nyambo Bwa 1 namubonye mu kiganiro kumbuga nkoranyambaga yari yakoze mu mwaka wa 2022, Ijwi ryahise rimvugira mu mutima rigira riti:'Kandi uyu azavamo umugore wawe', nibwo natangiye kumukunda no kumukurikira buri munsi. Byari bigoye kumufatisha ariko sinacitse intege n'ubwo afite abamukurikira benshi namwandikiye k'urubuga rwa Instagram amagambo arimo 'Hy, How are you?' Ariko ntage abasha kubona ubutumwa bwange. Gusa sinacitse intege narakomeje ndandika."

Yongeyeho ko gusenga nabyo byamufashije kugera ku ndoto ze. Ati:"Ngewe navukiye mu muryango w'abantu bazi Imana, nasenganga nyisaba ko yazamumpa. Nabwiye IMANA nti: 'Koko niba ubona ko Nyambo azavamo umugore wange uzamumpe'. Ibi nabikoraga n'umutima wange ntawundi wari ubizi ko mukunda cyane."

Uwiragiye Richard yahishuye uburyo yageze mu Rwanda agatungurwa n'uko iwabo bamubwiye. Yagize Ati: " Rimwe naje mu karuhuko mu Rwanda ariko mfite intego imwe yo gushaka Nyambo nkamubwira ibindimo. Mu gihe nari ndi mu Rwanda, Iwacu barampamagaye bambwira ko bateranye nk'umuryango baransengera babona nkwiye gutera indi ntambwe maze babona ko Nyambo ariwe uzavamo umugore wange. Umwe mu muryango w'iwacu yahise ampa nimero ya Nyambo nubwo ntazi aho  yayikuye maze biba biranyoroheye. Natangiye kuvugana nawe gake gake.

Muri icyo gihe ndi I Kigali nagiye ahantu maze mpura na Nyambo, nk'umusore nahise nibwira ko iki aricyo gihe Imana impaye, Nibwo negereye Nyambo maze turavugana. Sinahise ndasa ku ntego ahubwo twapanze undi munsi turahura turaganira birambuye mugezaho ikifuzo cyange".

Richard yagaragaje ko ikintu azi kuri Nyambo ari ugusenga ari nayo mpamvu nawe yabisengeye akabonako azamubera umugabo we iteka ryose.

Uru rukundo rwabo nubwo rwanyuze mu nzira ndende byarangiye bakundanye, dore ko Richard aherutse kwambika impeta Nyambo ndetse baherutse no gusezerana mu murenge wa Nyarugenge kuwa 30 Kanama nk'umugore n'umugabo bakaba bitegura kurushinga.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.