Mu gihe we n'umuhanzikazi Butera Knowless bizihizaga imyaka icumi ishize bashinze urugo bakabana nk'umugabo n'umugore, Ishimwe Clement yavuze ko kugeza ubu akomeje kubona ko kumuhitamo byabaye imwe mu myanzuro myiza yafashe mu buzima bwe.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Clement yasangije abamukurikira amagambo yuzuyemo urukundo n'ishimwe, agaragaza ko imyaka bamaze babana yamweretse agaciro k'umugore we ndetse n'uko urugo rwabo rwubatse ku rukundo n'ubufatanye.
Yavuze ko mu rugendo rw'imyaka icumi bamaze babana bahuye n'ibihe bitandukanye, birimo ibyabashimishije n'ibyabagoye, ariko ko ibyo byose byatumye urukundo rwabo rurushaho gukomera aho gusubira inyuma.
Clement yashimiye Knowless uburyo yakomeje kumubera inshuti magara, akamuba hafi mu bihe byose ndetse akamwereka urukundo rudashira. Na we yamwijeje ko agifite urukundo rukomeye kuri we kandi ko yishimira urugendo bamaze kugendana.
Ishimwe Clement na Butera Knowless basezeranye kubana akaramata ku wa 7 Kanama 2016. Mu myaka icumi ishize bamaze bubatse urugo, bibarutse abana batatu, bakaba bakomeje kubarirwa mu miryango y'ibyamamare imaze igihe igaragaza ituze n'ubwumvikane mu buzima bwabo.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.