LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:23 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:23 AM
LIVE

Yamubonye kuri YouTube ahita amukunda: Uko Richard yategereje imyaka itatu ngo Nyambo amusubize.

Yamubonye kuri YouTube ahita amukunda: Uko Richard yategereje imyaka itatu ngo Nyambo amusubize.

Uwiragiye Richard, umusore usanzwe uba muri Australia, yatangaje uko yatangiye gukunda Nyambo Jesca mbere y’uko bombi bagirana umubano w’urukundo kugeza ubwo amwambitse impeta bakanasezerana kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'amategeko.

Iyi nkuru y’urukundo yamenyekanye cyane nyuma y’uko Nyambo Jesca yambitswe impeta na Richard, aho abenshi batunguwe no kumva uburyo urukundo rwabo rwatangiye.

Mu kiganiro bagiranye na RUA Rwanda nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Richard yavuze ko bwa mbere yamenye Nyambo ubwo yamubonaga mu kiganiro cyo kuri YouTube. Yavuze ko hari ikintu cyamukoze ku mutima ubwo yamwumvaga, ndetse akumva ko ashobora kuba ari we muntu uzamubera umugore.

Richard yavuze ko yahise atangira gukurikirana Nyambo ndetse anamwandikira mu mwaka wa 2022, ariko igihe kinini ntihagira igisubizo abona. Nubwo ubutumwa bwe butasubizwaga, yakomeje kugira icyizere ko umunsi umwe bazaganira.

Uyu musore yavuze ko yamaze hafi imyaka itatu ategereje ko Nyambo amusubiza, ariko akomeza kwizera ko urukundo rwabo rushobora kuzavamo ikintu gikomeye.

Yongeyeho ko mu mwaka wa 2023 yabonye ikindi kimenyetso cyatumye arushaho kugira icyizere, ubwo yari mu Rwanda agahura na nyirasenge wa Nyambo. Uyu muvandimwe wa Nyambo ngo yamubwiye ko nyuma yo gusenga no gutekereza ku byifuzo bye, yabonaga Nyambo nk’umuntu ushobora kuzagira uruhare rukomeye mu buzima bwe.

Richard yavuze ko nyirasenge yamuhaye nimero ya Nyambo, ibintu yabonaga nk’amahirwe akomeye kuko yari amaze igihe amwandikira ku mbuga nkoranyambaga ariko atarabona igisubizo.

Nubwo nyuma batangiye kuganira, Richard yavuze ko urugendo rwabo rutari rworoshye kuva ku ntangiriro. Yagaragaje ko hari igihe Nyambo yari afite undi musore bari bafitanye umubano, ndetse rimwe na rimwe uwo musore akaba ari we wasubizaga ubutumwa Richard yamwandikiraga.

Uyu musore yavuze ko yakomeje kumwereka ko amukunda, ndetse rimwe na rimwe akamubwira ko amubona nk’umugore bazabana mu gihe kizaza, nubwo ibyo hari igihe byatumaga Nyambo atabyakira neza.

Mu mwaka wa 2025, ubwo Richard yari yasuye u Rwanda mu biruhuko, ni bwo yongeye guhura na Nyambo imbonankubone. Nyuma y’ibiganiro byimbitse hagati yabo, batangiye urugendo rushya rw’urukundo rwaje kubageza ku gusezerana.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.