Umugore w'umuhanzi The Ben, UWICYEZA Pamella, yatangaje ko agiye kwitabaza amategeko kubera ibyo yise kumusebya no gukwirakwiza ibinyoma bimwerekeyeho ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane bikorwa na bamwe mu ba-blogger.
Ibi bibaye nyuma y'iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n'umugabo we, The Ben. Ayo makuru yakomeje gukwirakwira cyane kuri Instagram, Facebook na TikTok.
Ku mugoroba wo ku wa 4 Nyakanga 2026, hacicikanye amashusho agaragaza Pamella ari kumwe n'undi mugabo, bamwe bavuga ko bahoze bakundana. Ni amashusho yafatiwe muri Ghana, aho ari mu kiruhuko nyuma yo kuva muri Tanzania.
Nyuma y'ikwirakwira ry'ayo mashusho, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangaje ibitekerezo bitandukanye, harimo n'abakomeje kuvuga amagambo asebya umuryango wa The Ben na Pamella.
Pamella yifashishije urubuga rwe rwa Instagram atanga umuburo ku bakomeje gukwirakwiza ayo makuru, abasaba kuyasiba cyangwa akitabaza inzego z'ubutabera.
Yagize ati:
"Mu myaka ishize sinigeze mbera uwitaho ibivugwa kuri internet. Nahoraga nicecekera kuko nta muntu nshobora gusobanurira ubuzima bwanjye!
Ariko uyu munsi nanze gukomeza kwemera gushinyagurirwa n’abantu batarangiye na mba ngo bamenye ubuzima bwanjye. Hari itandukaniro rinini hagati yo gutanga ibitekerezo no gukwiza ibinyoma."
Yakomeje agira ati: "Ku ba-blogger babikora, mufite amasaha 24 yo gusiba inyandiko zose z’ibinyoma n’izishyira icyubahiro cyanjye mu kaga ku mbuga zanyu zose! Nimutabikora, nzajyana iki kibazo kuri RIB kandi nzagikurikirana mu nzira zemewe n’amategeko. Umwe muri mwe azaba urugero rw'abandi.
Iri ni ryo ryonyine ry’imburira kuri mwe. Ubukurikiyeho ntirizabaho, bizashyirwa mu bikorwa."
Mu butumwa bwe, Pamella yashimangiye ko yahisemo kuva mu guceceka, asaba abakomeje kumuvugaho ibinyoma kubisiba mu masaha 24. Yavuze ko nibatabyubahiriza azitabaza RIB ndetse agakurikiza inzira ziteganywa n'amategeko.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.