Ubwato bufitanye isano na Putin bwaciye muri Hormuz nubwo ifunze

Ubwato bufitanye isano na Putin bwaciye muri Hormuz nubwo ifunze

Ubu bwato bwa metero 142, bufite agaciro k’arenga miliyoni 500 z’amadolari, bwavuye i Dubai ku wa Gatanu nijoro, bugera i Muscat ku Cyumweru mu gitondo, nk’uko amakuru ya Marine Traffic abigaragaza. Ni bumwe mu bwato bwigenga buke bwashoboye kunyura muri uyu muyoboro wa Hormuz mu mezi make ashize intambara Amerika na Israel bashoje kuri Iran itangiye, mu gihe andi mato menshi yo yirinda kuwukoresha bitewe nuko hari ayagiye araswa.

Ibi bibaye mu gihe Iran ikomeje kugirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru n’Uburusiya mu gihe umwuka mubi hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ukomeje gufata indi ntera ku bijyanye n’umutekano w’uyu muyoboro wa Hormuz dore ko ariho intambara yimukiye.

Uyu muyoboro wa Hormuz usanzwe unyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli na gaz ku isi, ariko muri iki gihe urujya n’uruza rw’amato rwaragabanutse cyane bitewe n’impungenge z’umutekano zishingiye ku makimbirane ari hagati y’ibihugu bikomeye cyane cyane Amerika na Iran.

Alexey Mordashov, ufatwa nk’umwe mu bakire bakomeye mu Burusiya kandi uri ku rutonde rwa Forbes n’umutungo ubarirwa muri miliyari 37 z’amadolari, yafatiwe ibihano n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Icyakora, kuba ubu bwato bwaranyuze muri uyu muyoboro nyamara ntawundi wahirahira kuhaca, byakomeje gutera impaka ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ko Vladimir Putin akomeje gushimangira umubano wa hafi na Iran, bikanavugwa ko igihugu cye gitanga ibufasha kuri Iran mu ntambara ihanganyemo na Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa Mbere, Perezida Vladimir Putin yakiriye intumwa za Iran i St Petersburg, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yashimye umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byombi.

Mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’impande zihanganye,  ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byazamutse cyane, aho Brent yageze ku madolari 109 ku ngunguru, bigaragaza ingaruka z’uyu mwuka mubi ku bukungu bw’isi.

NDAGIJIMANA Gilbert/TheKaminuzaStar 

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.