LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:51 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:51 AM
LIVE

Adrick akim ari mugahinda nyuma yo kwishyira mu Rukundo yibwira ko Nyambo amukunda

Adrick akim ari mugahinda nyuma yo kwishyira mu Rukundo yibwira ko Nyambo amukunda

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy' U Burundi Adrick Akim yagaragaje amarangamutima avanze n'agahinda yatewe no kwambikwa impeta kwa Nyambo jesca.

Ibi yabitangaje k'umunsi wejo kumbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram, aho yagaragaje ko yari aziko ari murukundo na Nyambo nyuma akisanga yishuka.

Nyuma yuko Nyambo jesca na Richard basezeranye mu mategeko kubana nk'umugore n'umugabo mu murenge wa Nyarugenge kuwa 30 Kanama 2026, Adrick akim nibwo yagaragaje ko ababaye kuba yarasanze Nyambo atamukunda nk'uko yabyizeraga.

Adrick akim mu butumwashusho yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram, yifashishije indirimbo ye yise 'Icyaha'ndetse n'ifoto ya Nyambo mu ntoki aririmba amagambo ari muri iyi ndirimbo agaragaza ko azatuma akora icyaha.

Yabivugaga agira Ati: "Umutima wagukunze ntaho wagiye uracyagutegereje na Nyuma y'imyaka ijana"

Nyambo jesca ni umwe mu bakinyii ba filime Nyarwanda wavuzwe murukundo kenshi n'abarimo Titi brown, ariko ubu akaba yamaze gusezera urungano abifashijwemo na Richard ukorera akazi ke mu mugi wa Dubai, akaba ariwe bitegura kurushinga.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.