LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:23 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:23 AM
LIVE

Ayra Starr yafashe ikiruhuko nyuma yo kubagwa, asaba abakunzi be kwihangana

Ayra Starr yafashe ikiruhuko nyuma yo kubagwa, asaba abakunzi be kwihangana

Umuhanzikazi w'Umunyanijeriya Oyinkansola Sarah Aderibigbe, wamamaye ku izina rya Ayra Starr, yatangaje ko ari mu bihe byo gukira nyuma yo kubagwa, asobanura ko ari yo mpamvu amaze iminsi atagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Ayra Starr yavuze ko yari yizeye gukira vuba, ariko ko uko ubuzima bwe bwifashe bitagenze nk'uko yari abyiteze. Yavuze ko yahisemo kubanza gufata ikiruhuko kugira ngo yite ku buzima bwe mbere yo kongera gusubukura ibikorwa bya muzika.

Ayra Starr ni umwe mu bahanzi b'igitsina gore bagezweho muri Afurika. Yinjiye muri Mavin Records mu 2021 ayobowe na Don Jazzy, aho yahise amenyekana cyane binyuze mu ndirimbo zirimo Bloody Samaritan, Rush, Commas na Santa. Azwi kandi mu gukorana n'abahanzi mpuzamahanga barimo Wizkid, Rauw Alejandro na Giveon.

Uyu muhanzikazi amaze kwegukana ibihembo bitandukanye ndetse yagiye ahatanira ibihembo bikomeye birimo Grammy Awards. Abakunzi be bakomeje kumwifuriza gukira vuba, bategereje ko agaruka mu muziki nyuma yo kongera kugira ubuzima buzira umuze.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

 

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.