LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:31 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:31 AM
LIVE

Urban Boyz yasobanuye impamvu yongeye kwiyunga nyuma y'imyaka umunani itandukanye

Urban Boyz yasobanuye impamvu yongeye kwiyunga nyuma y'imyaka umunani itandukanye

Itsinda rya Urban Boyz rigizwe na Humble Jizzo, Safi Madiba na Nizzo Kaboss, ryatangaje ko kongera kwiyunga nyuma y'imyaka umunani ritandukanye byaturutse ku cyifuzo cyo kongera kubaka ubuvandimwe no gusigasira umubano wabaranze kuva bakinjira mu muziki.

Mu kiganiro bagiranye n'itangazamakuru, aba bahanzi bavuze ko basanze nta nyungu iri mu gukomeza kubana batavuga rumwe, ahubwo bahisemo kunga ubumwe no gushyira imbere ubucuti kurusha amakimbirane yabatandukanyije.

Humble Jizzo yavuze ko ubuzima ari bugufi ku buryo bidakwiye ko abantu basaza bafite inzika. Yagize ati, "Abadapfuye barabonana. Icy'ingenzi kuri twe si ukugaruka mu muziki gusa, ahubwo ni uko twongeye kuba abavandimwe. Twifuza ko n'imiryango yacu ikomeza kugirana ubucuti kandi tugasaza turi umwe."

Aba bahanzi banemeje ko bagarukanye imbaraga nshya mu ruganda rw'umuziki, bavuga ko kuri ubu bawufata nk'umwuga n'ubucuruzi bagomba gukora babigize umwuga. Basabye imbabazi abafana babo bamaze imyaka umunani bategereje kongera kubabona bakorana nk'itsinda.

Safi Madiba yavuze ko nubwo imyaka ishize yarababereye isomo rikomeye, ubu biteguye gutangira indi ntambwe nshya. Yashimangiye ko na bo ubwabo batigeze bishimira igihe bamaze batandukanye, ariko ko buri kintu kiba gifite impamvu yacyo kandi ko ubu igihe kigeze ngo bongere bahuze imbaraga.

Kugaruka kwa Urban Boyz kwakiranywe ibyishimo n'abakunzi benshi b'umuziki nyarwanda, bafite icyizere ko iri tsinda rizongera gutanga indirimbo zakunzwe nk'izo ryamenyekanyeho mu myaka yashize.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.