LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:31 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:31 AM
LIVE

Apôtre Mutabazi witegura kurushinga, ubukwe bwe buzitabirwa n'abantu 30 gusa

Apôtre Mutabazi witegura kurushinga, ubukwe bwe buzitabirwa n'abantu 30 gusa

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yatangaje ko yitegura gusezerana n'umukunzi we Beatrice, mu bukwe buzabera muri Kigali Marriott Hotel ku wa 1 Ukwakira 2026. Yavuze ko bahisemo gukora ibirori bito, aho abazabwitabira bazaba ari abantu 30 gusa, bagizwe n'abagize umuryango ndetse n'inshuti za hafi.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Mutabazi yasobanuye ko amaze amezi 11 ari mu rukundo na Beatrice, nubwo mbere yaho bari basanzwe baziranye nk'inshuti zahuriraga mu bikorwa byo gusenga no gusabana mu buryo bwa gikirisitu.

Yavuze ko icyatumye afata umwanzuro wo kumuhitamo ari indangagaciro n'imyitwarire ye, avuga ko yashakaga umugore uhuje n'imyumvire ye ku bijyanye n'ubuzima bwo kwizera ndetse wemera kwakira inama n'inyigisho. Yongeyeho ko yigeze guhura n'abakobwa batandukanye, ariko akabona batandukanye n'ibyo yifuzaga mu mubano.

Ku bijyanye n'umubare muto w'abatumirwa, Apôtre Mutabazi yavuze ko yahaye ubukwe bwe izina rya "Marriage de rupture", agaragaza ko ari amahitamo yo kwizihiza uwo munsi ari kumwe n'abantu bake afata nk'ab'ingenzi mu buzima bwe. Yemeza ko nubwo umuntu ashobora kugira abo azi benshi, inshuti z'ukuri ziba ari nke, ari na zo yahisemo kwegeranya kuri uwo munsi.

Biteganyijwe ko uruhande rw'umugeni ruzazana abantu 15, na ho urw'umukwe rukazana abandi 15, bose hamwe bakaba 30. Mutabazi yavuze kandi ko kugeza ubu atararangiza urutonde rw'abatumirwa, kuko ku ruhande rwe hakiri imyanya ibiri itarabonerwa abazayicaramo

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.