Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Yugi Umukaraza afungwa by'agateganyo iminsi 30 mu Igororero rya Mageragere, nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukora ibikorwa bifitanye isano n'ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwagaragaje ko rutabonye impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ibi bivuze ko icyemezo cyo kumufunga by'agateganyo kidashingiye kuri icyo cyaha cyari cyavuzwe na benshi.
Mu gihe Yugi Umukaraza afunzwe by'agateganyo, Shaddyboo ari kwitabwaho mu kigo Isange Rehabilitation Centre, giherereye mu Karere ka Huye, aho ari kuvurirwa ikibazo cy'ibiyobyabwenge.
Yugi Umukaraza yatawe muri yombi nyuma y'uko Shaddyboo agejeje ikirego kuri RIB, amushinja ko yamunywesheje ibiyobyabwenge, nyuma akamukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku gahato.
Iperereza n'ubutabera birakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku birego byatanzwe.
Aaron DUSHIMIMANA
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.