Guterera ivi umukunzi ugiye kukwambika impeta ni imigenzo ya Satani – Apostre Dr. Paul Gitwaza

Guterera ivi umukunzi ugiye kukwambika impeta ni imigenzo ya Satani – Apostre Dr. Paul Gitwaza

Amagambo yavuzwe n'umuyobozi wa Zion Temple Church, Apostre Dr. Paul Gitwaza, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru.

Ubwo yabwirizaga abayoboke be muri uru rusengero, Apostre Dr. Paul Gitwaza yabwiye abasore n'inkumi bari mu rukundo ko guterera ivi umukunzi wawe mu gihe ugiye kumwambika cyangwa kukwambika impeta y'urukundo ari umuco utagakwiye, avuga ko ari imigenzo yadukanywe n'abakorera Satani.

Aya magambo yakurikiwe n'ibitekerezo bitandukanye. Abari mu rusengero ntibayumvise kimwe, ndetse na nyuma y'aho akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bayashyigikiye mu gihe abandi bayamaganye.

Apostre Dr. Paul Gitwaza yakomeje asobanura ko muri Bibiliya Yera handitse ko bidakwiye gupfukamira cyangwa kuramya undi wese keretse Imana yonyine. Ibi byakomeje gukurura impaka, aho bamwe babyumvaga mu buryo bumwe, abandi bakabifata ukundi.

Yakomeje avuga ko, uko umuntu yaba akomeye kose cyangwa afite urwego rungana gute, atagomba gupfukamirwa kuko atari Imana. Muri icyo kibwiriza, yabajije urubyiruko ati:

"Harya uwo muntu uba ugiye gupfukamira ni muntu ki? Munsubize, ni Imana cyangwa? Ni umusirikare, niyo yaba afite imbunda, kirazira kumupfukamira ngo ni uko hari icyo umugombaho. Iyo ni imigenzo y'abakorera Satani."

Ubu butumwa bwatanzwe na Apostre Dr. Paul Gitwaza bwakomeje gutera impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje ibitekerezo bitandukanye. Hari ababushyigikiye, mu gihe abandi bavuze ko batemeranya n'iyi myemerere, ndetse bamwe bavuga ko idakwiye gukurikizwa.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Izindi nkuru bifitanye isano
Iyandikishe ku makuru

Habwa amakuru mashya kuri imeri yawe

Umwanya wo kwamamaza