Umuhanzi w'Umurundi Double Jay yatangaje ko afite indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yamaze kwandika, ariko kugeza ubu ataratinyuka kuyisohora kubera uko abona ubuzima bwe.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Double Jay yahaye abakunzi be umwanya wo kumubaza ibibazo bitandukanye. Umwe mu bamukurikira yamubajije niba ataratekereza gukora indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu kumusubiza, yavuze ko iyo ndirimbo ayifite, ariko ko atumva yayisohora akiri mu byaha, kuko abona ari ukwibeshya no kubeshya Imana.
Yagize ati: "Irahari, gusa ntinya kuyisohora nkiri mu byaha. Numva naba mbeshye Imana."
Aya magambo ya Double Jay yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimye uko yemeye ibyo abona nk'intege nke ze, mu gihe abandi bagaragaje ko umuntu ashobora kwegera Imana n'ubwo yaba ataratungana.
Double Jay asanzwe ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Burundi. Gusa, ibikorwa bye bya muzika byakunze kunengwa na bamwe bavuga ko bimwe mu bihangano bye birimo amashusho cyangwa ubutumwa bafata nk'ubuhabanye n'indangagaciro, harimo n'ibivugwamo imyitwarire y'urukozasoni ndetse n'ibiyobyabwenge.
Nubwo bimeze bityo, kugeza ubu nta makuru aratangazwa y'igihe iyi ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ashobora kuyisohorera.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.