Umuhanzikazi Alyn sano Yatangaje ko yahaye imbabazi uwo bajyanye murukundo akamubabaza bigatuma yandika indirimbo 'Fake Gee '
Uyu muhanzikazi Kandi yatangaje ko nta nzika agifitiye umusore wamubabaje mu rukundo, ari nawe wabaye intandaro yo kwandika indirimbo 'Fake Gee' yakunzwe n'abatari bake, aho yayanditse agendeye kukababaro n'agahinda yatewe nawe bigatuma amwita fake.
Yavuze ko ku bw'iyo mpamvu,ko aba yumva iyi ndirimbo yayisiba. Ibi Alyn Sano yabivuze ubwo yarimo asubiza uwari umubajije amakuru y'uwo musore muruganiriro rw'imbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: "Sha ntabwo nkimurwaye, nsigaye numva nasiba iriya ndirimbo namukoreye."
Iyi ndirimbo Alyn Sano yayishyize hanze muri Gicurasi 2022, akaba yarayanditse ashingiye ku nkuru mpamo y'umusore bakundanaga akaza kumubabaza. Ni indirimbo yakunzwe n'abatari bake mu gihugu cyane cyane ku urubuga rwa YouTube aho imaze kurebwa n'abasaga Milliyoni.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.