Umuhanzikazi 'Uwayezu Arielle' wamamaye nka Ariel Wayz ari mubahataniye igihembo cy'umuhanzikazi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba ‘Best Female Artist East Africa’ mu bihembo bya African Muzik Magazine Awards (AFRIMMA) 2026.
Ni Ibihembo bizatangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Dallas ho muri Texas uyu mwaka aho ahanganye n’abahanzi bakomeye bo mu karere k'Afrika y'iburasirazuba barimo Zuchu na Abigail Chams bo muri Tanzania, Winnie Nwagi wo muri Uganda, Femi One na Jovial bo muri Kenya, Haleluya Tekletsadik wo muri Ethiopia ndetse na Sanaipei Tande.
Ariel Wayz ni we muhanzi rukumbi wo mu Rwanda wagaragaye ku rutonde rw’abahataniye ibi ibihembo. Ibihembo bya AFRIMMA bisanzwe bihabwa abahanzi n'abahanzikazi beza bo muri Africa y'uburasirazuba.
Ariel wayz aherutse gusohora indirimbo yafatanyije na Bensoul bise "Waiting" ikomeje gukundwa mu Rwanda no Hanze yarwo.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.