Khalifan n'umufasha we Oxygen bibarutse imfura yabo - Radio Salus FM 97.0

Khalifan n'umufasha we Oxygen bibarutse imfura yabo

Khalifan n'umufasha we Oxygen bibarutse imfura yabo

Umuraperi Nizeyimana Odda, uzwi cyane nka Khalifan, n'umufasha we, umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime Irumva Jean d'Arc (Oxygen), bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka imfura yabo, umwana w'umukobwa.

Aya makuru yemejwe na Khalifan mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, aho yavuze ko umuryango wabo winjiye mu cyiciro gishya cy'ibyishimo.

Yagize ati: "Ni byo, ni impamo. Mu minsi ishize twibarutse umwana w'umukobwa. Ubu ibyishimo ni byose mu muryango wacu."

Uyu muraperi yavuze ko kuba yabaye umubyeyi ari kimwe mu bintu bikomeye kandi by'agaciro yigeze ageraho mu buzima bwe.

Yagize ati: "Kuva navuka, ntekereza ko iki ari cyo kintu gikomeye kimbayeho. Ubu ndimo kwitwa papa w'umuntu, kandi nkomeje gushimira Imana."

Umubano wa Khalifan na Oxygen watangiye kumenyekana mu mwaka ushize, nyuma y'uko amakuru y'urukundo rwabo agiye hanze. Nyuma y'igihe gito, bombi batangiye kubana nk'umugore n'umugabo, ubu bakaba bishimira kwakira umwana wabo wa mbere bibarutse.

Oxygen asanzwe azwi mu muziki binyuze mu ndirimbo zirimo "Adam", "It's Okay", "Promise", "Mundeke", "Ni Neza" na "Like Single". Uretse umuziki, yanubatse izina muri sinema nyarwanda, aho yamenyekanye cyane muri filime "Umuruho Wange" ya Kimenyi, yakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok.

Kwibaruka imfura yabo ni intambwe nshya mu buzima bw'aba bombi, bakomeje kwakirira ubutumwa bw'ishimwe n'impundu n'abakunzi babo batandukanye.

Grace TUYISHIMIRE / Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.