Zuchu yanyomoje Amakuru avugwa ko yibarutse umwana - Radio Salus FM 97.0

Zuchu yanyomoje Amakuru avugwa ko yibarutse umwana

Zuchu yanyomoje Amakuru avugwa ko yibarutse umwana

Umuhanzikazi  Zuhura Othman Soud wo muri Tanzania wamamaye nka Zuchu yanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga, aho byavugwaga ko we n'umuhanzi  Diamond Platnumz bamaze kwibaruka.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram,  Zuchu yagaragaje ko na we ubwe ayo makuru nta kintu na kimwe ayaziho ndetse ko amafoto yasakajwe ari ayakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano  buzwi nka AI.

Mu minsi ishize nibwo hakwirakwirijwe amafoto n'amashusho ya Zuchu yambaye imyenda minini ndetse yitwara nk'umugore waba utwite, ibi bintu byatumye abo ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondoro bavuga ko yaba atwite.

Icyakora icyo gihe yaba Zuchu cyangwa Diamond Platinumz, nta n'umwe wigeze agira icyo abivugaho, ngo abyemeze cyangwa abihakane.Gusa uyu munsi nibwo yagize icyo abivugaho.

Zuchu ni umwe mubahanzikazi bakunzwe mugihugu cya Tanzania,Akaba asanzwe abarizwa muri label irebererwa na Diamond Platinumz bamaze igihe kitari  kinini babana.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.