Mu gihe Afurika ikomeje kwigaragaza nk'umugabane ukurura ba mukerarugendo benshi, umunyamerika Ashton Hall, umunyarwanda Kagarara, uzwi nka Ashton Small01, ndetse n'umuhinde Yogendra Kushwah, uzwi nka Indian Ashton Hall, bagiye guhurira mu rugendo rwo kuzenguruka ibihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane.
Indian Ashton Hall yamaze gutangaza ko agiye kwifatanya na Ashton Hall na Ashton Small01 muri uru rugendo, nyuma y'uko yari yaratindijwe no kubona viza yamwemereraga kujya muri Afurika.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2026, Ashton Hall na Ashton Small01 basangije ababakurikira amashusho baganira na Indian Ashton Hall kuri telefone, bamubaza impamvu atari yagera muri Afurika. Yasubije ko yari yaratindijwe no kubona viza, ariko ko yayibonye ndetse ko yatangiye imyiteguro yo kubasanga muri Afurika mu minsi ya vuba.
Indian Ashton Hall(Yogendra kushwah) na we yamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho akora yigana uburyo Ashton Hall akora ibye. Ibi byatumye Ashton Hall amukunda, amwita Indian Ashton Hall. Mu mwaka ushize, Ashton Hall yanamusuye mu Buhinde, aho yamuhaye impano y'imodoka.
Biteganyijwe ko aba batatu bazagera mu Rwanda mu minsi mike iri imbere. Kagarara (Ashton Small01) akomeje kugira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda no kurukundisha bagenzi be. Mu rugendo rwabo mu Rwanda, biteganyijwe ko bazabanza gusura Intara y'Amajyaruguru n'iy'Iburengerazuba mbere yo gukomereza no mu bindi bice by'igihugu.
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.