Kazungu Emmanuel wamamaye muri Sinema nyarwanda nka Mitsutsu yatangiye gushyira ku isoko imitungo ye bwite kugirango abashe kwita kuri murumuna we.
Umunyarwenya Mitsutsu ukomeje kunyura mu bihe bikomeye byo kwita kuri murumuna we urwaye, yamaze gushyira ku isoko moto ye ya Sipiro na shene ye ya YouTube ya 'Mitsutsu Empire' ikurikirwa n'abagera kuri 363,082.
Ni icyemezo yafashe kugira ngo abone ubushobozi bwo kwita kuri uyu muvandimwe we ukomeje kurembera mu bitaro no kuzahazwa n'uburwayi.
Kugeza ubu murumuna we ari kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, aho yoherejwe avuye mu bitaro bya CHUK byananiranye.
Uyu munyarwenya abinyujije kumbuga nkoranyambaga yasabye abamukurikira ko umuntu ufite gahunda yo kugura shene ye ya YouTube yamuvugisha kuko ngo ibindi nibikemuka, Imana izamuha ibindi. Bidatinze mu kanya gato yongeye yerekana moto ye avuga ko ifite gahunda amwandikira bakavugana.
Uyu munyarwenya wamamaye mu gukina Comedy z'ubwana yigana Umwongereza Charlie Chaplin ari kunyura mu bihe bitoroshye bityo inshuti ze za hafi zikomeje kuvuga ko bari gupanga igikorwa cyo kumufasha kwikura muri ibi bihe.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.