Abafana ba Bwiza batashye bimyiza imoso nyuma yo kumubura ku rubyiniro  - Radio Salus FM 97.0

Abafana ba Bwiza batashye bimyiza imoso nyuma yo kumubura ku rubyiniro 

Abafana ba Bwiza batashye bimyiza imoso nyuma yo kumubura ku rubyiniro 

Umuhanzikazi Bwiza Emerance wari utegerejwe mu birori bya " Summer Country Tour" byabereye i Bugesera bikarangira atabashije kuhagaragara, yasabye imbabazi abafana be avuga ko yahuye n'ikibazo k'impanuka yatumye atabasha kugera aho igitaramo cyabereye.

Uyu muhanzikazi ari mu bahanzi bane barimo kuzenguruka igihugu mu bitaramo bya Summer Country Tour byateguwe na Bruce Melody. Kuwa Gatandatu taliki 27 kamena bataramiye i Nyamata mu karere ka Bugesera .

Muri iki gitaramo babanje guhamagara Bwiza ariko hashize iminota myinshi ataraza kuri staje hahita hahamagarwa undi muhanzi k'urubyiniro nyuma yuko Bwiza abuze bituma abafana bamwijundika bumva ko abatengushye nyamara bari bahuruye ku bwinshi kugirango bataramane nawe.

Mubutumwa Bwiza yageneye abakunzi be yavuze ko impamvu ataririmbye aruko yakoze impanuka ubwo yarimo yitabira iki gitaramo Kandi ko nawe ababajwe cyane n'ibyamubayeho kuko atari ko yabyifuzaga.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati: " kubafana bange bose ndabasaba imbabazi ko iri joro ntaribuze kubataramira nk'uko byari biteganijwe. Ikibabaje nuko nahuye n'impanuka nkiri mu nzira njya aho igitaramo cyabereye, bituma ntashobora kugera aho ngomba kuririmbira Kandi byambabaje kuba ntabashije kubana namwe ".

Yakomeje ashimira abafana be ku bw'urukundo rwabo bakomeje kumwereka , ubufasha ndetse n'inkunga badasiba kumuha anabashimira kubwo kumwumva, ahita asezeranya abakunzi be igitaramo cyo kubitura .

Ati "Ndabasezeranyije ko nzabitura vuba, nkabataramira uko bikwiye Kandi nkabaha ibyishimo, bityo nimukomeze mumere neza" .

Bwiza yari yavuze ko ari buze gutanga isomo ku bandi bahanzi bari kumwe nawe cyane ko bari iwabo i Bugesera kuko inkoko iri iwabo ishonda umukara, gusa kubera ikibazo cy'impanuka yahuye nayo ntiyigeze agaragara k'urubyiniro.

Grace TUYISHIMIRE / Radio Salus

Ibitekerezo 1

Tanga igitekerezo
Your email will not be published
Fabrice2_5 14 hours ago
Up up grace, your news are so accurate!!