Uwimbabazi shadia wamenyekanye nka Shadyboo uherutse kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, agahamagarira ubutabera gukurikirana ibijyanye nuko Yugi Umukaraza yamusambanyije ku gahato, yikomye abakomeje kuvuga ko ibyo yakoze ataribyo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri kuwa 23 Kamena 2026 nibwo Umuvugizi w'urwego rw'ubugenzacyaha, yatangaje ko RIB yataye muri Yombi " Iradukunda Aimable' wamamaye nka Yugi Umukaraza ushinjwa gusambanya Shadyboo ku gahato.
Shaddyboo abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yikomye abakomeje kumwataka bavuga ko ibyo yakoze ataribyo, Ati: "Mba mbona abantu bavuga, bancira urubanza, kandi baseka, ariko nyuma y'ibyo byose buri muntu yemerewe kugira ibitekerezo bye. Icyo namukoreye cyangwa nakoze, si ku bw’abandi."
Yakomeje agira ati: "Ukuri ni uko mutazi ibyo numva n’ibyo mpura nabyo. Mu by’ukuri nanjye nta na kimwe nari nzi. Iyo habaye ikintu kandi utacyemera neza, usigara uvangiwe, ugerageza gusobanura ibintu byose. Nta muntu washobora gusobanukirwa neza ikintu kitamubayeho. Niyo mpamvu iyo nzi neza ko icyo nemera ko ari cyo. Nishimiye icyo uburyo yabipanze, ariko sinemeye gukomeza guceceka kuko yakoze icyaha. "
Ubutumwa bwa Shadyboo bukomeza bugira buti: "Igihe abantu barimo bamvuga, Ninge urimo ubaho ibyo bavuze. Ninge wibaza ibibazo, ukomerewe n’ubabare n’umutwaro w’ibyo byose byabaye. Nta na kimwe muri ibyo cyari cyoroshye kuri njye, kandi nta na kimwe cyakozwe kugira ngo mbone akazi cyangwa ubwamamare."
Shadyboo kandi yashimangiye ko atagambiriye kugira uwo ababaza. Ati: "Sinigeze nifuza kubabaza umuntu. Nasohotse mvuga ukuri kwanjye kuko byerekeye umubiri wanjye n’ubuzima bwanjye. Nyamuneka, reka iperereza rikore akazi karyo. Niba bigaragara ko yampemukiye, nzabikora uko nari nsanzwe mbikora: nemere ikosa, nsabe imbabazi, kandi sindushye inkiko."
Shadyboo kandi yasabye abakomeje kumushinja gufungisha umuntu n'abakomeje kumuvugaho amagambo adakwiye kubihagarika bakamwubaha kuko ibyo yakoze ari uburenganzira bwe. Ati: "Kugeza ubu, ndasaba icyubahiro. Ibi si imyidagaduro, kandi si umukino. Namaze kurwana intambara nyinshi mutabona. Ibyo abantu batekereza cyangwa bavuga kuri njye ntibizahindura icyo niyemeje. "
Ibi byarikoroje ku mbuga nkoranyambaga kuko benshi bakomeje kuvuga ko Shaddyboo yaba abeshyera uyu Yugi kuko ngo bari basanzwe ari inshuti ku buryo ibi atari ibyo bari kujyana mu butabera nk'abantu b'inshuti.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.