Umuhanzi Ossama Masut Khalid wamamaye nka Okkama yatangaje ko atazongera gukorera igihangano kwa Element umenyerewe mu gutunganya indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda no hanze yarwo. Uyu muhanzi yavuze ko atazigera na rimwe yongera gukorerayo kubera impamvu zitandukanye.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Lucky Nzeyimana, Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda mu kiganiro cya RTV Versus ubwo yari yatumiwe kuza kumenyekanisha Album ye yise "Nyamabara" imaze iminsi igiye hanze.
Ubwo yari muri iki kiganiro yabajijwe impamvu kuri Album ye nta ndirimbo yakoreye kwa Element ELEEH irimo, maze asubiza agira ati:
" Ntabwo nzongera gukorana na Element mbivugiye kuri Televiziyo Rwanda mubyumve Kandi nawe narabimubwiye arabizi. Impamvu ni umuntu utindana project y'umuhanzi noneho nawe yabaye umuhanzi ntanumwanya akibona wo kwita ku bahanzi."
Yongeraho ati: " Element yamaranye indirimbo yange umwaka atarayimpa kandi nyifitiye n'amashusho. Indirimbo yange na Kennysol yitwa Besto nayo yayimaranye amezi atandatu atarayimpa."
Yakomeje agira ati: "Buriya wabibaza abahanzi nka Juno kizigenza, Kennysol,....Naho nange sinzongera gukorana nawe."
Element ELEEH muri uyu mwaka abahanzi benshi bagiye bamwikoma gukorana nawe dore ko Okkama atariwe wa mbere weruye akavuga ko atazongera gukorera igihangano kwa Element kuko Yampano na Juno kizigenza nabo babitangaje.
Nyuma yuko Okkama atangaje ibi, byatumye abantu benshi batangira kwikoma Element bari baziko atakora ibi.
Umuhanzi Okkama aherutse gusohora Album yitwa " Nyamabara " iriho indirimbo 13.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.