Nyuma yo gusoza mu bitaramo bya Summer County Tour byabereye mu karere ka Nyagatare kuwa Gatandatu taliki 20 Kamena 2026 kuri stade Gorogota, ihangana mu magambo ryafashe indi ntera hagati y'umuhanzi Bruce Melodie na The Ben. Buri umwe muribo yivuga ibigwi bye.
Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko nta na rimwe azorohera umuhanzi The Ben mu gihe batemera ko ariwe wa 1 mu muziki nyarwanda ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Irene Murindahabi kuri MIE empire.
Bruce yashimiye abafana be muri rusange bamufashije kwigobotora The Ben mu bitaramo byabereye mu karere ka Nyagatare by'umwihariko Minister Pilate wamuzize akajyanwa mu maboko y'ubugenzacyaha nyuma y'igitaramo Bruce Melody yemera ko yatsindiwemo na The Ben i Musanze.
Bruce Melodie yatangaje ko yiteguye kunyuzaho The Ben ikibando kunda bitakiri akanyafu nk'uko yari yarabivuze ubwo bazaba bakomereje mu karere ka Bugesera kuwa 27 Kamena 2026.
Umunyamakuru Irene Murindahabi, yamubajijwe niba nta ndirimbo ateganya gusohora nk'uko mugenzi we yateguje indirimbo nshya yitwa inshallah. Bruce Melodie yasubije Irene agira ati:
"Nta minsi myinshi maze nsohoye indirimbo, nange sinkorera kugitutu ariko arasohora nange nsohora noneho turebe ninde ubayoboye. Indirimbo yange Izaba yitwa 'Irya Kane' ".
Ibi bikomeje guteza umurindi mu majwi y'abafana kumpande zombi, dore ko yaba Bruce Melodie na The Ben buri wese ashaka icyubahiro kivuye kuri mugenzi we akaba ari imwe mu mpamvu yatumye Bruce Melodie ategura ibi bitaramo bya Summer County Tour bizazenguruka imijyi 4 igize intara z'igihugu.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.