Umuhanzi Uwayezu Ariella wamenyekanye ku izina rya Ariel Wayz yatangaje ko amasezerano aherutse gusinyana n'inzu ifasha abahanzi ya" Universal Music Group" ayitezeho kuzamufasha mu bikorwa bye bya muzika k'urwego mpuzamahanga.
Ibi Ariel Wayz yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ubwo yavugaga ku ndirimbo ye nshya yitwa "Waiting" yakoranye na Bensoul wo muri Kenya. Iyi ndirimbo ni nayo ya mbere ashyize hanze kuva yasinya muri iyi nzu ifasha abahanzi ya " Universal Music Group".
Uyu muhanzikazi yavuzeko iyi nzu ifasha abahanzi ayitezeho ko izamufasha gukomeza gukora umuziki we yaba ku giti cye cyangwa se izo azakorana n'abandi bahanzi, yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo.
Ariel Wayz yavuzeko iyi nzu ayitezeho kuzamufasha kwagura izina rye rikagera mu mahanga.
Ati:"Bigomba kuzana impinduka yaba mu muziki ndetse no mu buzima busanzwe, Iyi ndirimbo ya mbere dusohoye kuva nasinyana nabo reka turebe aho bigana. Hari imiziki myinshi yaba iyo nzakorana n'abahanzi bo mu Rwanda n'abo hanze. Gahunda ihari Kandi niteze muri aya masezerano ni ukwagura umuziki wange ukagera ku rwego mpuzamahanga".
Uyu muhanzi yaboneyeho guteguza abakunzi be album nshya arikwitegura gushyira hanze mu minsi irimbere ndetse n'igitaramo cye nubwo yirinze kugaragaza igihe ibi byose bizabera.
Yanavuze ku ndirimbo ye nshya yise " waiting " yakoranye n'umuhanzi wo muri Kenya Bensoul, avuga ko ari umwe mu bahanzi b'abahanga bazi no gucuranga ariko cyane cyane akamukundira uburyo yicisha bugufi ndetse anavugako burya asanzwe ari Umufana we .
Grace TUYISHIMIRE / Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.