Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi mu mazina ya "The Ben" yashinje umuhanzi Bruce Melodie kwishyura itangazamakuru ngo rimuvugeho ko ariwe witwaye neza k'urubyiniro mu bitaramo bya Summer County Tour byabereye I Nyagatare kuwa Gatandatu taliki 20 Kamena 2026.
Uyu muhanzi yabitangaje mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 21 Kamena, abinyujije k'urukuta rwe rwa Instagram, The Ben yasangije abamukurikira amashusho yerekana uko yari yishimiwe n’abakunzi be ubwo yari k'urubyiniro kuri Stade y’akarere ka Nyagatare izwi nka Gorogota, maze arenzaho amagambo, asa n’agenewe Bruce Melodie bamaze igihe bahanganye, banahurira muri ibi bitaramo.
Ati: “Maze rero Nyagatare muri imfura cyane, naho njye naraye ntomboye miliyari 100, none ndabyutse nsanga murumuna wanjye, arashaka ko tuzigabana ngo ni uko duhuje Papa.”
“Igorogota ntitubamba humura, twomora ibikomere. uraza kumera neza, wihangane! Itangazamakuru ryawe ryishyuwe ryananiwe kwihanganira ukuri, cyakora ndagukunda.”
Ibi akimara kubitangaza byaciye ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga hagati y'impande zombi bizamura umurindi udasanzwe. Ibi Kandi uyu muhanzi yabitangaje nyuma yuko mugenzi we Bruce Melodie nawe yari yabyutse asangiza ubutumwa abamukurikira kuri Instagram ashimira abafana be bo muri aka karere yongeraho ko ariwe 001 mu ruganda rw'umuziki nyarwanda.
Aba bahanzi bombi iyo bahuye buri wese aba ahanganye n'undi yaba mu bikorwa no mu magambo; dore ko buri wese aba ahiga ubutwari bwa Mugenzi we.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.