Habeeb Hamzat Adelaja, umuhanga mu guhanga udushya ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria uzwi cyane nka Peller, yateye intambwe ikomeye mu mubano we n’umukobwa bafatanya mu kiganiro Elizabeth Amadou uzwi nka Jarvis. Ibi byabaye nyuma y’uko Peller yatanze inkwano y’uyu mukobwa muri Leta ya Edo.
Amashusho n’amafoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Peller aherekejwe n’abagize muryango we berekeza mu gace Jarvis akomokamo mu rwego rwo gusoza imihango gakondo y’ubukwe. Ibi byishimiwe cyane n’abafana ndetse n’ababakurikira umunsi ku wundi.
Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bike Peller ahaye ururabo Jarvis amwaka ko bazabana mu rugendo barimo muri Accra muri Ghana, maze Jarvis akabyemera n’umutima mwiza. Kuva icyo gihe, uyu muryango wakomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru ndetse abafana babo bakomeza gukurikiranira hafi umubano wabo.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko iyi ntambwe ari ikimenyetso gikomeye cy’intego mu rukundo mu rukundo rwabo, bituma ubutumwa bw’ishimwe bujya ku mbuga zitandukanye.
Amashusho y’iyi mihango yagiye hanze yerekana ibihe by’ibirori n’ibyishimo byaranze urwo ruzinduko gakondo.
Peller na Jarvis, bombi bakaba bafite ijambo rikomeye mu gisata cy’imyidagaduro igezweho ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria, bafitanye umubano uzwi cyane.
Amakuru ahari aravuga kandi ko ubukwe bushobora gukurikiraho mu minsi iri imbere, nubwo impande zombi zitaremeza amataliki n’ingengabihe by’ubwo bukwe mu buryo bwiza.
Ibyiyumvo by’abantu bikomeje kwisuka ku mbuga nkoranyambaga mu gihe abafana babo bishimira ibyo babonye nk’intambwe ikomeye mu nkuru yabo y’urukundo.
Kwihangana Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 1
Tanga igitekerezo