Udushya twaranze ibitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL byatangiriye i Huye - Radio Salus FM 97.0

Udushya twaranze ibitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL byatangiriye i Huye

Udushya twaranze ibitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL byatangiriye i Huye

Wari Umunsi udasanzwe ku bakunzi b’umuziki Nyarwanda aho kuri Uyu wa Gatandatu guhera I Saa munani kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye haberaga igitaramo cyateguwe na MTN mu izina rya MTN Iwacu na muzika festival cyari cyahurijwemo abahanzi 8 bakoze indirimbo nyinshi zigakundwa.

Abayobozi b'iki kirori aribo MC Buryohe na Bianca Baby batangiye kwakira k'urubyiniro abahanzi ahagana saa kumi zirengaho iminota mike.

Abifashijwemo na Symphony Band, umuhanzi Bizimana Amani wamenyekanye nka Amalon, ni we wabanje k'urubyiniro i Huye mu bahanzi umunani bazasusurutsa ibitaramo byose bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

Amalon uri mu bakundwa cyane kubera ubuhanga mu miririmbire ye, yinjiriye mu ndirimbo ’Derila’, yakoranye na Ally Soudy mu 2019.

Uyu muhanzi yari yambaye ’costume’ y’umukara n’ishati y’umweru ariko ikoti ari rigufi cyane ku buryo ryagarukiraga mu rukenyerero. Ku mutwe ho yari yambaye ingofero y’umweru y’aba ’cowboy’.

Umuhanzi wa kabiri mu bazasusurutsa ibitaramo bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, wageze ku rubyiniro rw’i Huye aho byatangiriye, ni Ross Kana.

Uyu muhanzi yinjiriye muri “Fou de Toi” yakoranye na Element Eleéeh na Bruce Melodie. Ni indirimbo yaririmbanye n’abakunzi be benshi bari ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda baje kumushyigikira.

Nyuma yo kuririmba “Fou de Toi” yinjiriyemo, Ross Kana yakurikijeho “Sesa, Mami, molela n’izindi zashimishije cyane abakunzi be b’i Huye mu buryo bugaragara.

Nyuma ya Ross Kana haje kuza Umuraperi Kivumbi King wageze k'urubyiniro ari uwa gatatu kuri uyu mugoroba mu bahanzi bazasusurutsa ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

Yari ambaye ipantaro y’umukara, umupira w’umweru, inkweto zitukura n’amadarubindi y’umweru.

K'urubyiniro, hakurikiyeho Marina wari kumwe n’ababyinnyi bane barimo umusore umwe wamwegeraga bakabyinana begeranye cyane kuburyo nta mwanya basigaga hagati yabo.

Mu ndiririmbo eshatu yaririmbye harimo “Niwowe”, ariko ubwo yari azisoje yahise agira ati “Murihangana, imashini y’imyenda yanjye yafungutse, turakomeza.”

Yakomeje gutarama aho yaririmbanye na Dj Phil Peter Indirimbo nka Bimpame na Agafoto bafitanye.

Kenny Sol yabaye umuhanzi wa gatanu ugeze ku rubyiniro rw’i Huye, mu bazasusurutsa ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

Yinjiriye mu ndirimbo “Haso” yakoze mu 2021.

Mu minota 28 yamaze k'urubyiniro, umuhanzi Kenny Sol yerekanye ko ari umwe mu bashoboye kuryoshya urubyiniro.

“Ikinyafu” yakoranye na Bruce Melodie, “Joli” na “Haje gushya”, ziri mu ndirimbo ze zishimiwe n’abakunzi be batari bake i Huye yashimiye cyane ubwo yasozaga kuririmba.

Umuraperi Bushali yagiye ku rubyiniro rw’i Huye ari uwa gatandatu, mu bahanzi bazasusurutsa ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

Yahageze yipfutse hose ku mutwe no mu maso nka ’spiderman’, ariko mu mabara y’umukara n’agakapu ahekeye k'urutugu rumwe.

Uyu muhanzi wakiranywe ibyishimo n’abakunzi b’umuziki we i Huye, nyuma yakuyemo ibyo yari yambaye ku mutwe bose babafasha kubona isura ye.

Bushari yakurikiwe na Platin winjiye aririmba indirimbo yise Nyuma “Icupa”, nyuma akurikizaho “Atansiyo”.

Mu ndirimbo yaririmbye, yagiye avanga ize bwite n’iza Dream Boyz yahozemo. Muri izo harimo “Mumutashye” yazamuye amarangamutima ya benshi i Huye, bamwe bikura imyambaro bayizunguza mu kirere.

Asoza, uyu muhanzi yagize ati “Bampaye iminota mike, tuzasubira.”

Davis D yinjiye ari umuhanzi wa Karindi aherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi bambaye umukara hose kugera ku mutwe, babyina bunamye gake bazunguza imitwe batavuye aho bari, Davis D yinjiriye muri “Biryogo” yakoze mu 2015.

Chriss Eazy niwe muhanzi wageze k'urubyiniro nyuma ariko akora amateka mu bari bategerejwe i Huye kuri uyu wa Gatandatu aho yageze k'urubyiniro yambaye agapira k’umukara, ikabutura n’ingofero biri mu mabara y’imyambaro ya gisirikare.

Yinjiriye mu ndirimbo “Sampe” yakoranye na Dany Nanone.

Umuyobozi w'akarere ka Huye, Ange Sebutege,  yahawe umwanya ashimira umukuru w'igihugu washyizeho imiyoborere ifasha Abanyarwanda kwidagadura mu buryo nk’ubu. 

Kwihangana Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 1

Tanga igitekerezo
Your email will not be published
Meba Jun 21, 2026
MTN Iwacu Muzika festival 💪
All respect