Umuhanzi Kivumbi King wubatse izina mu Rwanda mu njyana yo kurapa avanga n'izindi njyana yahagurukije abantu ibihumbi bari bitabiriye ibitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL byaberaga mu karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 kamena 2026.
Ubwo uyu muhanzi yageraga k'urubyiniro yishimiwe bidasanzwe ahagurutsa imbaga y'abari bitabiriye ibi ibitaramo biterwa inkunga na East African Promoters ndetse na MTN.
Kivumbi King yinjiye k'urubyiniro mu ndirimbo yise " Kinkakane". Ubwo yaririmbaga indirimbo yafatanyije na Bob pro na Juno kizigenza " Kirigute" n'uburyo abantu bayibyinaga basubiramo Aya magambo bagira bati: "Kirigute My people, kiri fresh, Kiri fresh ".
Ibi byerekanye urukundo rudasanzwe uyu muraperi akunzwemo n'abatari bake aho yakomeje guhagurutsa abafana ubwo yinjizaga umukobwa w'ikimero k'urubyiniro.
Kivumbi KKing yifashishije indirimbo nziza yatoranyije zamufashije kwigarurira imitima y'abantu b'i Huye, zirimo: "Kinkakane, Wait, Kirigute,...
Uyu muhanzi kimwe na Amalon, bongewe mu bagomba gutarama muri ibi bitaramo mu minsi ya nyuma nk'anasimbura ba Kevin Kade wagize ikibazo cy'uburwayi.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.